Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko bugiye gushyira mu byihutirwa umuhanda FAWE-Video ari na wo werekeza ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara, kuko ubu wangiritse.
Abaturage bakoresha uyu muganda bavuga ko wangiritse bikomeye ku buryo n’ibinyabiziga biwukoresha bihora byangirika, na ho mu bihe by’izuba ivumbi rikuzura mu ngo z’abaturage.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza, Higiro Jules, yabwiye RBA ko uyu muhanda ubuyobozi nibusanga utari mu byihutirwa bazawongeramo
Ati “Imihanda myinshi ishaka gukorwa uwo muhanda na wo warebwaho, niba uri muri gahunda uzasanwa kandi niba utari muri gahunda nabwo uzarebwaho ushyirwe mu byihutirwa mu gihe kizaza cyangwa se ushobora no gusanwa mu buryo bwihuse cyangwa gufatanya n’abaturage mu rwego rw’imiganda cyangwa se abafatanyabikorwa. Hari uburyo bwinshi butandukanye iyo hari ikibazo kibangamiye abaturage dushaka uburyo kugira ngo gikemuke.”
Uyu muhanda ureshya na kilometero 5,3. Inyigo yakozwe yagaragaje ko ushyizwemo kaburimbo yoroheje byatwara miliyari 1,5 Frw.