Ku munsi w’ejo mu gace ka Githurai gaherereye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, habaye impanuka ikomeye y’indege y’ubutabazi ya sosiyete Amref Flying Doctors, yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu, abandi babiri barakomereka bikabije.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Cessna yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Wilson, ikaba yari igiye i Hargeisa muri Somaliya.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’intara ya Kiambu, Henry Wafula, indege yahise ikora impanuka hashize iminota itatu gusa itangiye urugendo, nyuma yo gutakaza itumanaho riyihuza n’abapilote bayo baherereye ku butaka [Radar].
Muri abo bapfiriye mu mpanuka harimo abaganga, abaforomo ndetse n’umupilote bari bayirimo uko ari bane, hakiyongeraho abandi babiri bari hasi ubwo iyi ndege yagwaga ku nyubako y’abaturage.
Amref Flying Doctors yatangaje ko bari mu bufatanye n’inzego zishinzwe iby’indege n’iz’ubutabazi mu gushakisha icyateye iyi mpanuka, ndetse no kwita ku bakomeretse. Umuyobozi mukuru wa Amref, Stephen Gitau, yavuze ko hakomeje iperereza ryimbitse mu rwego rwo gusobanukirwa neza icyateye iyi mpanuka.
Igisirikare cya Kenya hamwe na Polisi y’igihugu byoherejwe aho indege yaguye mu bikorwa byo gutabara no gushakisha imibiri.
Muri ako kanya kandi, mu gace ka Naivasha, indi mpanuka yabaye ubwo gari ya moshi yagonganaga na bisi ya kompanyi ya Kenya Pipeline Company, hapfiramo abantu bane nk’uko byatangajwe na Croix Rouge ya Kenya. Iyo bisi yari itwaye abakozi barangije imirimo ya mu gitondo, bakaba bose bajyanywe kwa muganga.
Umutsinzi Reports .