Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Litein Boys’ High School, kiri mu gihugu cya Kenya, cyafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko abanyeshuri bacyo bigaragambije mu buryo bwangije byinshi, bakanatwika ibice bitandukanye by’iri shuri ku mugoroba wo ku cyumweru gishize.
Amakuru yaturutse imbere mu ishuri avuga ko aya makimbirane yatangiye ubwo ubuyobozi bw’ishuri bwanze ko abanyeshuri bareba umukino wari utegerejwe cyane wa Premier League, wahuzaga Arsenal na Manchester City.
Abanyeshuri bari basabye kureba uwo mukino nk’uko bisanzwe bikorwa ku mpera z’icyumweru, ariko ubuyobozi burabyanga.
Ubwo buryo bwo kwanga icyifuzo cyabo bwababaje abanyeshuri cyane, bituma imyigaragambyo ikwira mu kigo hose.
Mu kanya gato, ibintu byari byamaze gufata indi ntera, aho abanyeshuri batangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kwihorera ku buyobozi. Ibice birimo amacumbi n’ibyumba by’amashuri byahiye, ndetse n’ibikoresho bifite agaciro k’amamiliyoni y’amashilingi birangirika.
Biravugwa ko abanyeshuri babanje kuzimya amatara yose yo mu kigo, bituma abashinzwe umutekano n’abapolisi bananirwa kubahagarika.
Ibi bibaye nyuma y’andi makimbirane yabaye muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo aba banyeshuri nabwo bari barakaye nyuma yo guhabwa ibiryo bidahiye neza, barigaragambya basenya ibikoresho by’ishuri. No mu 2023, ishuri ryigeze gufungwa mu gihe kitazwi kubera imyigaragambyo itigeze isobanurwa neza.
Kuri iyi nshuro, inzego z’uburezi, ubuyobozi bw’ishuri n’iz’umutekano batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ibi bikorwa by’urugomo.
Abasesenguzi mu by’ubuzima bwo mu mutwe bw’abana bemeza ko Ibi bibazo bikomeje kugaragaza imbogamizi mu myitwarire y’abanyeshuri, ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, n’ubushobozi bw’abayobozi mu mashuri yo muri Kenya.