Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Tony Blair biteganyijwe ko ari we ugomba kuzayobora Guverinoma y’inzibacyuho muri Gaza nyuma y’intambara ya Israel muri Gaza aho biteganyijwe ko hagomba kubaho leta ibyiri zigenga ( ni ukuvuga iya Israel ya Palesitina) nyuma y’uko u Bwongeza ndetse n’u Bufaransa bwemeye Palesitina nk’igihugu.
Iyi gahunda bivugwa ko ishyigikiwe na Leta Zunze za Amerika, yatuma Sir Tony ayobora ubuyobozi bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Abarabu, hanyuma bukazashyikirizwa Abanya-Palestina nyuma.
Israel yatangije igikorwa cya gisirikare muri Gaza mu kwihorera ku gitero cya Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye hafi abantu 1,200 abandi 251 barashimutwa.
Kuva icyo gihe, Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza iyobowe n’umutwe wa Hamas ivuga ko nibura abantu 65,502 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel muri Gaza. Ipereza rya LONI ryavuze ko Israel yakoze jenoside ku Banya-Palestina muri Gaza, ibyo Israel ihakana.
Mu kwezi kwa Kanama ya 2025, Sir Tony yitabiriye inama yabereye muri White House ahura na Trump, amenyeshwa imigambi yerekeye Gaza. mu gihe Steve Witkoff, intumwa yihariye y’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko iyo migambi “ihanitse cyane” nubwo byinshi byavuye muri iyo nama bitaratangazwa.
Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu mwaka 2007, Sir Tony yabaye intumwa yihariye y’itsinda rya G4 (Amerika, EU, Uburusiya na LONI) mu Burasirazuba bwo Hagati. Yibanze ku guteza imbere ubukungu bwa Palestina no guharanira inzira igana ku gisubizo cya Leta ebyiri. Nk’umuyobozi w’u Bwongereza, ni we kandi wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo z’Abongereza mu ntambara yo muri Iraki mu mwaka 2003.
Amakuru ajyanye n’ibiganiro ku ruhare rwe muri Guverinoma y’inzibacyuho muri Gaza yaje akurikira ijambo Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas yagejeje ku Nama Rusange ya LONI ku wa Kane anyuze ku ikoranabuhanga ry’amashusho.
Muri iryo jambo, yavuze ko yiteguye gukorana na Trump n’abandi bayobozi b’isi mu gushyira mu bikorwa umushinga w’amahoro w’impande ebyiri.
Abbas w’imyaka 89, wanangiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kujya i New York ngo ageze ijambo ku Nama Rusange ya LONI, yagaragaje ko Hamas itazagira uruhare urwo ari rwo rwose muri guverinoma izaba iyobora Gaza mu gihe kizaza, ndetse anayisaba gushyira intwaro hasi.