Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Nzeri 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, igihano cy’imyaka itatu akora imirimo ifitiye inyungu igihugu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza amafaranga agenewe imirimo ya Leta ubwo yari muri izi nshingano.
Uru rubanza rwaciriwe i Kinshasa, aho Mutamba yashinjwaga gukura amafaranga hafi miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika [ni ukuvuga asaga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda] mu Kigega cya Leta cyagenewe indishyi ku bahohotewe n’ibikorwa bitemewe byakozwe na Uganda ku butaka bwa Congo [Frivao]. Ayo mafaranga yari agenewe kubaka gereza nshya mu mujyi wa Kisangani.
Ku munsi w’urubanza, Mutamba yagejejwe imbere y’urukiko yambaye imyenda isanzwe, inkweto zo kugendermo mu nzu n’agapfukamunwa, aho yari kuwe iwe mu rugo aho yari afungishije ijisho, arinzwe bikomeye n’inzego z’umutekano.
Abashinjacyaha bavuze ko ayo mafaranga yayashyize ku yandi aciye mu kigo cyitwa Zion Construction, nacyo kitahawe isoko mu mucyo nk’uko amategeko y’amasoko ya Leta abiteganya. Bongeraho ko icyo kigo cyahiswemo mu buryo butemewe, bikaba byari bigamije gushakira indonke n’indamu z’abantu bamwe mu bantu ku giti cyabo.
Mu bwiregure bwe Mutamba, yahakanye ibyaha byose, avuga ko amafaranga yigeze anyerezwa.Ndetse abamwunganira bemeje ko urubanza rwe rufite imizi ya politiki, ndetse ko rwari rugamije kumuca intege mu rugendo rwe rwa politiki.
Nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ahanishwa imyaka 10 y’igifungo, urukiko rwahisemo kumuha igihano gito, ariko runemeza ko yarenze ku mategeko agenga amasoko ya Leta, bigateza igihombo gikomeye kuri Leta ya Kinshasa.
Uretse igihano cyo gufungwa, urukiko rwamutegetse no kwishyura ayo mafaranga yanyereje, ndetse rumubuza kwiyamamariza cyangwa gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.