Kigali: Utubari nibindi bigo 206 twafashwe mu bikorwa byubucuruzi binyuranyije namategeko
Mu mpera zicyumweru gishize mu mujyi wa Kigali hakozwe ubugenzuzi bwihariye bwafashe utubari nibigo bijyanye nimyidagaduro birenga 200 bisanzwe bikora mu buryo bunyuranyije namategeko namabwiriza asanzwe agenga imikorere yubucuruzi bwo kwakira abantu
Ubu bugenzuzi bwakozwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 19 na 20 Nyakanga 2025 bukorwa ku bufatanye bwa Polisi yu Rwanda nubuyobozi bwumujyi wa Kigali bwakorewe mu tubari 601 two mu turere twose tugize umujyi wa Kigali Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge
🔍 Ibyagaragajwe nubugenzuzi
Mu bikorwa byasatswe hafashwe ibi bikurikira
Utubyiniro: 53 twakoraga nta byangombwa cyangwa tutubahiriza amategeko

Amaduka acuruza likeri: 64 yarenze ku mabwiriza yigihe nimikorere

Supermarkets: 5 zafatiwemo inzoga zicururizwa mu buryo butemewe

Amaduka asanzwe yinzoga: 17
Utubari: 64 dusanzwe dufungura amasaha atemewe bamwe bagakomeza gucuruza
Lodges: 2 zakomeje kwakira abantu nubwo zari zafunzwe

Resitora: 1 yakoraga nkakabari nyamara ifite uburenganzira nkiyifunguro

Aho hose hafatiwe ibyemezo birimo gufunga byagateganyo ndetse no gucibwa amande hakurikijwe ibyemezo byafashwe ninzego zubuyobozi
Abandi bafashwe barimo nabasindiye mu ruhame
Mu bikorwa byabereye mu karere ka Gasabo hafashwe umuntu warenze ku mabwiriza agafungura akabari ninzu yamacumbi (lodge) yari yarafunzwe
Na ho muri Nyarugenge abantu 24 bagaragaye basinze bikabije mu ruhame bagiriwe inama nyuma bararekurwa
🎙 Polisi iratanga gasopo
Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibi bikorwa ari igice cyubukangurambaga bugamije kurwanya ubusinzi bukabije gukumira ibibazo bijyanye numutekano mucye ndetse no gufasha abantu kubahiriza amategeko yigihugu
Turashishikariza abacuruzi nabatanga serivisi zimyidagaduro kubahiriza amategeko Kandi tuzakomeza kugenzura kugira ngo imyitwarire ibangamira rubanda icike burundu ACP Rutikanga
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com