Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Sudani bemeje ko ingabo za leta n’inzego z’umutekano zibabaza abantu kugeza zibishe, ndetse ngo zashyizeho “n’ibyumba by’iyicarubozo.”
Ibi byose bikomeje kuba mu gihe intambara ikomeje kuyogoza igihugu, ndetse abantu ibihumbi bamaze kuhasiga ubuzima.
Itsinda ry’abanyamategeko ryo muri iki gihugu rizwi nka Emergency Lawyers ryatangaje ko ryamaze imyaka ibiri rikurikirana ihohoterwa rikorerwa abaturage muri Sudani, aho ubu rishyira ingabo za leta n’inzego z’umutekano mu majwi, mu guhohotera abo zafashe .
Aba bavuga ko hari abaturage bafatwa ku buryo butunguranye, bagafungirwa ahantu hatazwi, abandi bagasanga bapfuye bazize iyicarubozo.
Mu itangazo ryabo bashyize kuri X(Twitter), aba banyamategeko bavuga ko hari icyiyongereye mu ihohoterwa rikorwa, aho bamwe mu bafashwe bajyanwa ahantu hanini hashyirwa imfungwa hatajyanye n’amabwiriza mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’abantu.
Bagaragaza ko abafungwa bamwe baburirwa irengero, abandi bakaboneka nyuma barapfuye, abandi barekurwa barwaye cyane cyangwa bafite ubumuga batewe n’iyicarubozo bakorewe.
Ibirego byose bije nyuma y’aho ingabo za leta zisubije umujyi wa Khartoum mu ntoki mu kwezi kwa Werurwe, zikawukura mu maboko y’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF).
Izi nyeshyamba n’ingabo za leta zimaze imyaka ibiri mu ntambara yasize abantu ibihumbi bishwe n’abarenga miliyoni 12 bahunze igihugu .