Kuri uyu wa Kane wa tariki 13 Ugushyingo 2025, umutwe wa M23 wigaruriye agace k’ingenzi ka Kazinga gaherereye muri teretwari ya Masisi bisiga uyu mutwe ubushije guha umutekano uhagije agace ka Masisi kose.
Aka gace ka Kazinga kafashaga ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) ndetse n’abandi bafatanya barimo FDRL, Wazalendo ndeste n’ingabo z’u Burundi kugaba ibitero muri Masisi.
Aka gace kagezwemo n’ingabo za leta n’abo bafatanya nyuma yo kwirukanwa mu duce twa Goma, Rubaya, Gatare, Rusheberi ,Ngungu na Masisi aho bahise bahubaka ibirindiro bikaze.
Kano gace kandi kabaye amahirwe kuri M23 kuko gahuje ingabo za M23 ziva muri axe ya mbere ya Masisi zone, zatandukanywaga n’urukuta rwa Kazinga unyuze Kibabi, Cyugi , Gatobotobo na Byungu zigomba guhura byoroshye n’abari Axe ya kabiri Kayanja na Gasopo, Mahanga Bihambwe, Rubaya, Kibabi, Gatoyi ugakomeza Ntoto ukinjira Byungu aha hafashwe ni hagati ya Axe zombi:Wazalendo, FARDC,Ingabo z’u Burundi na FDLR Bose ni ho bahungiraga igihe babaga bakubitiwe muri Masisi cyangwa bakanahifashisha mu gutegura ibitero.
Amakuru avuga ko ubu M23 ishobora gukora ibikorwa bya gisirikare biyoroheye birimo guhiga abagize ihuriro ry’igisirikare cya Congo baherere Gatoyi cyangwa gurupoma ya Bugabo .
Kazinga yabagamo regima ya FARDC, yarimo ibigo 5 bya gisirikare yari iyobowe na Col Moko we wahunze imirwano ku wa kane mu gitondo akajya walikale, imirwano yari imaze iminsi isize FARDC na Wazalendo benshi bahasize ubuzima.