Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu byo uri kuganiraho na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse baniyemeje, harimo ko imitwe yose ikorera mu Burasirazuba bwa Congo urimo n’uwa Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta.
AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu munyamabanga uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Goma cyagarukaga ku mahame shingiro aganisha ku guhagarika intambara AFC/M23 na Kinshasa basinyiye i Doha muri Qatar mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma yo gushyira umukono kuri ariya mahame, Kinshasa na AFC/M23 bagomba gukomereza ibiganiro muri kimwe mu bihugu bya Afurika, aho hari ingingo zibarirwa mu munani impande zombi zizaganirwaho. Imwe muri izi ngingo ni irebana no kwambura intwaro abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Mbonimpa ubwo yasobanuraga iyi ngingo, yavuze ko mu mitwe igomba kwamburwa intwaro harimo na Wazalendo, ndetse ko impande zombi zabyiyemeje.
Yagize Ati: “Impande zombi ziyemeje kwirinda gushyigikira, kureberera no kubungabunga umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro. Impande ziyemeje kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu, Wazalendo zose n’indi mitwe yose y’imbere mu gihugu tugomba kubambura intwaro. Impande zombi zaniyemeje gusenya imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, ADF, FDLR n’indi.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka na we yemeje ko Wazalendo zigomba kwamburwa intwaro, asaba abagize iyi mitwe gutangira kuzirambika hasi.
AFC/M23 yatangaje ko hari gahunda yo kwambura intwaro iriya mitwe, mu gihe ikomeje gufatanya n’Ingabo za Leta ya Kinshasa mu ntambara irwanamo na M23. Uyu mutwe ku ruhande rwawo ugaragaza kwambura Wazalendo intwaro nk’intambwe iganisha ku kurwanya burundu imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro arambye mu karere.