Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura aho ugenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi uyu mutwe uri kubigeraho nyuma yo gufata uduce twa Mahanga na Kibanda mu karere ka Osso Banyungu (muri teritwari ya Masisi) ndetse kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, wanigaruriye umujyi wa Buhimba muri teritwari ya Walikale.
Umugi wa Buhimba muri teritwari ya Walikale ni kimwe mu gice cyari gisigaye ari ingenzi kuri teritwari ya Walikale ku buryo bitera impungenge ko uyu mutwe wakwigarurira ibindi bice.
Amakuru avuga ko abasirikare ba FARDC ndetse na Wazalendo nyuma yo gutsindwa bahise bahungira mu bice bya Kailenge na Luhando. M23 ikimara kwigarurira Buhimba yahise itwika inkambi z’ingabo za leta n’iza Wazalendo babagamo.
Ifatwa rya Buhimba rifungurira AFC/M23 inzira igana Kimua na Ntoto, indi mijyi ibiri ikomeye yo muri kariya gace igifitwe n’ingabo za Leta ndetse na Wazalendo.
Umuhanda wa Kimua–Ntotola uhuza n’umuhanda wa Walikale–Goma unyura i Ngora, kilometero 12 uvuye hagati ya Walikale, ndetse unyura Karete na Musenge ku muhanda RN3 uva i Mera hafi ya Ntoto unyuze Malembe.
Imiryango ya sosiyete sivile yo muri Walikale irasaba inzego zishinzwe umutekano kongera ingufu mu kurinda inzira inyeshyamba ziri gukoresha mu kugota umujyi wa Walikale.
Kwigarurira Walikale kwa M23 byayiha kwerekeza kuri Kisangani banyuze Lubutu mu ntara ya Maniema. Abaturage basaba ko ingabo z’igihugu zashyira imbaraga mu bitero mu rwego rwo kubuza izi nyeshamba kwigarurira ibice bini by’igihugu.