Inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repbulika ya Demokarasi ya Congo biravugwa ko zongeye kwigarurira agace ka Luhago mu mpera z’iki Cyumweru.
Ibi byabaye nyuma y’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za M23 ku mutwe wa Wazalendo ufatanya n’ingabo za Congo muri Gurupoma ya Luhago, iherereye muri Sheferi ya Nindja, muri Teritwari ya Kabare.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga inyeshyamba za M23 zigaruriye imidugudu ya Bwegerera, Irega, na Katsoba, bityo zongera kwigarurira Gurupoma ya Luhago yose, zari zaratakaje mu cyumweru gishize.
Nyuma y’ibyo bitero, inyeshyamba za Wazalendo zifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zahunze zerekeza ahitwa Mashango.
Si ibyo gusa kuko ahitwa Kalembe, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto iherereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’iki Cyumweru habaye indi mirwano hagati ya M23 na Wazalendo.
Iyi mirwano yo yadutse biturutse ku bitero bya Wazalendo kuri M23 , urusaku rw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje rukaba rwarumvikanye muri uyu mujyi uherereye hagati ya Masisi na Walikale.
Abatanze amakuru bavuga ko, abaturage benshi batewe ubwoba n’imirwano ndetse bituma bakomeza kuguma mu ngo zabo.
Bongeraho ko inyeshyamba za M23 zifite ibirindiro i Kalonge, muri Gurupoma ya Kisimba hafi ya Kalembe, zafashije bagenzi babo n’imbunda zirasa kure kugira ngo bahashye ibyo bitero.