Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero bya gisirikare ku bikekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, nubwo hari impungenge z’uko ibyo bikorwa byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse bigahonyora ubusugire bw’ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo.
Rubio yatangaje ibi ku wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari mu murwa mukuru Mexico City,wa Mexico, aho yahamije ko Amerika izakomeza gukorana na Mexico mu bijyanye n’umutekano, ariko anashimangira ko igihugu cye kitazagira icyo gitinya mu gufata ingamba zikarishye cyonyine.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko ku munsi wari wabanje, Amerika yarashe ku bwato bukekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, mu Nyanja ya Karayibe. Abantu 11 bari muri ubwo bwato bose bahasize ubuzima.
Rubio yavuze ko icyo gitero cyari cyemejwe na Perezida ubwe, ndetse ngo ubwo ubwato bwavugwaga ko bwaturutse muri Venezuela bwageraga hafi yo kugera ku butaka bwa Amerika.
Ati: ” ibyo kugerageza kuburasa, twabuturikirije nk’uko Perezida yabitegetse. Kandi bizongera kuba. Ahari, biri no kuba ubu, sinabihamya.”
Uyu mugabo yavuze ko uburyo bwo guhagarika amato y’ibiyobyabwenge butagikora, maze ashimangira ko igisubizo ari ukuburimbura.
Yagize ati: “Icyo gihe ni bwo bazabihagarika .”
Iri jambo ryateje impaka zikomeye mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, aho impuguke mu mategeko mpuzamahanga bavuga ko igitero nk’icyo cyagabwe mu mazi mpuzamahanga kitemewe, keretse habayeho ubufatanye n’igihugu bikoraho.
Perezida mushya wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza gukorana na Amerika ariko ko kigomba kubahiriza ubusugire bw’ibini bihugu byigenga.