Mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu bane ahazwi nka Peyaje aho bikekwa ko yatewe no kuba umushoferi wari utwaye atari yakamenyera gutwara ikinyabiziga n’imihanda.
Ni impanuka yabereye mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati werecyeza ahazwi nko mu kanogo, aho iyi modoka yagonze izindi n’abantu.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento, bivugwa ko yageze muri uyu muhanda, akanyura mu cyerekezo kitari icye kuko igice kimwe cyari cyafunzwe, ari na bwo yagonganga ibinyabiziga byari biri mu cyerekezo cyabyo, ndetse n’abaturage bari mu mirimo yo gukora umuhanda.
Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka, bavuze ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima, mu gihe hari n’abandi bakomeretse bikabije. Umwe mu baturage, avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yinjiye mu muhanda bari bafunze, bigaragara ko yari ataramenyera imihanda no gutwara ikinyabiziga.
Mugenzi we na we yagize Ati “Iriya modoka yaturutse haruguru iri kwiruka cyane, niba yari yabuze feri ntabwo mbizi, ageze aho umuhanda bawufunze bamuhagaritse yanga guhagarara, arakomeza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko iyi modoka yakoze impanuka, yari ivuye mu mujyi yerecyeza mu kanogo.
SP Kayigi avuga kandi ko hari n’abandi babiri bari muri aka kazi bakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse umushoferi wari utwaye iyi modoka akaba yanagonze izindi modoka ebyiri yasanze muri feu rouge.