Kuri uyu wa Mbere wa tariki 15 Ukuboza 2025, muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali yabereye ikiganiro n’itangazamakuru cyahurije ahamwe umuhanzi Bruce Melodie ndetse na The Ben cyari kigamije kurarikira abantu kuzitabira igitaramo bazahuriramo mbombi.
Iki gitaramo gitegurwa n’umuhanzi The Ben giteganyijwe kuba tariki ya 1 Mutarama 2026, kikazabera mu nyumabako y’imyidagaduro ya Bk Arena, cyikaba igitarama kiswe “The Nu-Year Groove” .
Iki kiganira cyabaye nyuma y’uko abab bombi bemeje iby’iki gitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo aho Abanyarwanda byumwihariko abakunzi b’umuziki bakibona nka kimwe mu gitaramo cy’amateka.
Mu ijambo rigufi ryabanjirije ibibazo by’abanyamakuru, umuhanzi Itahiwacu Bruce ari nawe mukuru mu batumiwe yagaragaje ko umuziki ari cyo kintu we n’amugenzi we The Ben bazi neza bityo ko Abanyarwanda bashonje bahishiwe.
Bimwe mu bibazo by’ingenzi byabajijwe
Ese iki gitarambo cyaba kigamije gukuraho ubushyamirane cyangwa ni ubucuruzi ? The Ben yavuze ko “iki gitarambo kigamije guha ibyishimo Abanyarwanda kurenza ibindi” mu gihe Melodie we yemeje ko “muri iki gitaramo ihangana ritabura cyane ko abafana batabura kubagereranya kandi ko burya ariko umuziki uteye.”
The Ben kuba azahurira ku rubyiniro rumwe na Bruce Melodie, yemeje ko ntamuntu numwe washidikanye ku mpano ya Bruce Melodie gusa yirinze kugira byinshi avuga ku myambarire ye nubwo bari bayimubajijweho .
Byaba ari byiza gushyiraho igisa nko kutumvikana(Bifu) hagati y’abanzi? kuri iyi nkingo Melodie yavuze ko “ubaye uri umuhanzi muto ukabona byagufasha wabikoresha nta kibazo cyane ko we yemeza ko iterambere ari urugendo.”
Ku kibazo cyo kuba yaha urubuga abahanzi barimo Mr Kagame na Gisa Kinganzo bumvikanya basaba The Ben ko yabaha umwanya mu gitaramo cye, The Ben yavuze ko bikigwaho n’itsinda rye kandi ko hari abahanzi benshi bagiye batanga ibyifuzo byabo bityo ko hazabaho gutoranya kandi abo bose bafite amahirwe. gusa nyuma cyongeye kubazwaho n’umunyamakuru Irene Murindahabi , The Bene ayaje kwemeza ko Gisa Kinganzo we azahabwa umwanya.
Ese indirimbo yanyu mwembi tuzayibona ryari? Kuri iyi ngingo Bruce Melodie yaciye amarenga ko itari hafi avuga ko abakunzi babo bategereza bakaba bishimira ibyo bari kubagenera.
Bruce Melodie yanze kugira icyo atangaza kungano y’icyo yishyuwe kugirango yemere kuza muri iki gitarambo , Ati:”Turi hano ku bw’igitaramo cyo ku itariki ya 1 byaba ari byiza rero ari cyo twibanzeho.:
The Nu-Year Groove nk’uko umuhanzi The Ben yabitangaje ni “Brand yubatswe igamije gutuma umujyi wa Kigali ususuruka ndetse no kwerekana ko mu Rwanda hari ibyiza.” The Ben yaboneyeho kandi kwemeza ko “iyi gahunda izajya iba buri mwaka ndetse ko nyuma y’izaba mu mwaka 2026 izakurikira(2027) izaba ari nziza kurushaho.”