OpenAI yatangaje ko verisiyo nshya y’ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora guhindura amagambo mu mashusho yitwa Sora, yamaze gukururwa (downloaded) inshuro zirenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi itageze kuri itanu ikaba igeze kuri icyo gipimo vuba kurusha ChatGPT ubwo yatangiraga.
Iyi porogaramu, iri ku isonga mu zikoreshwa cyane muri Apple App Store muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishobora gukora amashusho y’amasegonda icumi asa n’ayo mu buzima nyabwo, ikoresheje gusa amagambo make yanditswe n’uyikoresha.
Ibi byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa X n’umuyobozi wa Sora, Bill Peebles, wavuze ko “ubwiyongere bukabije bw’abarukoresha” bwabayeho nubwo iyi porogaramu iri kuboneka gusa ku bantu bo muri Amerika ya Ruguru bari bahawe ubutumire.
Porogaramu ya Sora ifasha abayikoresha gusangiza byoroshye amashusho bakoze ku mbuga nkoranyambaga yatumye haboneka urusobe rw’amashusho mashya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Amwe muri ayo mashusho agaragaza abahanzi bapfuye nka Michael Jackson na Tupac Shakur.
Mu minsi itatu ishize, Zelda Williams, umukobwa wa nyakwigendera Robin Williams, yasabye abantu guhagarika kumwoherereza amashusho yakozwe na AI agaragaza se, wari umukinnyi w’ikinamico n’umunyarwenya w’icyamamare wapfuye mu mwak 2014.
Umuvugizi wa OpenAI yabwiye urubuga rwa Amerika rwa ” Axios ko “hari inyungu zikomeye zijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo” mu kwemera kugaragaza abantu banditse amateka.
Ntiharatangazwa niba hazafatwa ingamba z’amategeko ku ngingo ijyanye n’uburenganzira ku bihangano (Copyright) kuri izi video, ariko ibigo byinshi bikora porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano birimo OpenAI ubu biri mu manza n’abanditsi cyangwa ibigo bifite uburenganzira ku mirimo byakoze.
Ku wa 4 Ukwakira 2025, Sam Altman umuyobozi w’Ibikorwa wa OpenAI yanditse kuri blog ye avuga ko “bari kwiga vuba cyane ku buryo abantu bakoresha Sora.