Umusenateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije iperereza kuri kompanyi ya Meta nyuma y’uko hagiye ahagaragara inyandiko y’ibanga ku mikorere ya Artificial Intelligence (AI) y’iyi kompanyi.
Iyi Kompanyi isanzwe afite imbuga nkoranyambaga ziri mu zikomeye ku Isi zirimo Instagram, WhatsApp, Facebook ndetse na Threads.
Izi nyandiko zigaragaza ko AI ya Meta yakozwe mu buryo yagirana ibiganiro bijyane n’ubusabambanyi Kandi bishobora no kubamo abana batujuje imyaka.
Umusenateri w’ishyaka rya ba Republican, Josh Hawley, yavuze ko iyo nyandiko ari “ikibi cyane kandi iteye isoni” ndetse yasabye ko hagomba gukorwaho iperereza hagamijwe kumenya byinshi bikubiyemo.
Umuvugizi wa Meta waganiriye na BBC yagize Ati : “Ingero n’inyandiko zavuzwe ntabwo zari ukuri kandi ntizihuye n’amabwiriza yacu, kandi byakuweho.”
Meta yakomeje kuvuga ko sosiyete yabo ifite amabwiriza asobanutse ku byo AI yayo ishobora gusubiza, kandi ko ayo mabwiriza atemerera gusubiza ibijyanye n’ubusambanyi.
Umusenateri Josh Hawley, waturutse muri Missouri, yatangaje ko ari gukora iperereza kuri Meta mu butumwa yanyujije kuri X(Twitter) tariki 15 Kanama 2025.
“Ese hari ikintu amakompanyi y’ikoranabuhanga atazakora ngo yunguke vuba? Kuri ubu twamaze kumenya ko AI za Meta zari zakozwe mu buryo zishobora kwemera kugirana ibiganiro by’ubusambanyi n’abana b’imyaka umunani y’amavuko. Ngiye gutangira iperereza ryuzuye kugira ngo menye byinshi kuri ibi.”