Temi Otedola, umukinnyi w’amafilime ukomoka muri Nijeriya akaba n’umukobwa wa Femi Otedola, umwe mu banyemari b’ibikomerezwa muri Afurika, yashyingiranywe n’umuririmbyi Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi cyane ku izina rya Mr. Eazi.
Ubu bukwe bwabereye muri Iceland, mu birori byateguwe mu ibanga rikomeye, amakuru yizewe avuga ko uyu muhango wabereye muri Hallgrímskirkja, urusengero ruzwi cyane muri icyo gihugu.
Ibi byashimangiwe n’amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, abageni bahana isezerano imbere y’imiryango yabo ya hafi ndetse n’inshuti za bugufi.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo nyina wa Temi, Nana Otedola, hamwe na mushiki we w’icyamamare DJ Cuppy, basohoka bavuye mu rusengero bambaye imyambaro idasanzwe isa n’iyakorewe ibyo birori by’akataraboneka.
Undi witabiriye uyu muhango ni umunyarwenya w’umunya-Nijeriya Broda Shaggi, aho yanashyize amashusho atandukanye kuri Instagram ye agaragaza ko nawe yari ahari. Muri ayo mashusho harimo n’agaragaza Aliko Dangote, umuherwe uzwi cyane ku mugabane wa Afurika, waje gushyigikira aba bageni.
Temi na Mr. Eazi bari bigeze kuvuga ko bazakora ubukwe bw’akataraboneka ariko buhishe, buzitabirwa n’abantu bake cyane. Bavuze ko bifuza ko hazaba hatarenga abantu icumi gusa, bose bo mu miryango yabo ya hafi.
Aba bombi basezeranye nyuma y’imyaka ibiri batangaje ko bakundana, aho kwiyemeza kubana byatangajwe ku mugaragaro kuri Instagram ya Temi .
UMUTSINZI REPORTS.
