Miss Rwanda 2016 , Jolly Mutesi yabwiye abibaza aho akura amafaranga ko atari ingingo ibareba kandi ko bakwiye kumureka agakomeza kwikirira mu mahaoro.
Ibi uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yabitangaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu birori bya The Silver Gala byateguwe na Sherrie Silver Foundation.
Mutesi Jolly yagize Ati:”Aho ayo mafaranga ava ntabwo bibareba. Ubundi se bibarebaho iki? Bihorere.”
Mutesi aherutse kugura imodoka ya Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63) yo mu 2025, ifite agaciro karenga miliyoni 359 Frw. Uretse imodoka, bivugwa kandi ko aherutse no kubaka inzu i Kibagabaga ifite agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byose byatumye bamwe bibaza isoko y’ubukungu bwe, ariko we ashimangira ko nta mpamvu yo kubyinjiramo kuko ari ubuzima bwe bwite.
Miss Jolly Mutesi yavukiye muri Kasese, mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996, akaba ari we bucura mu muryango w’abana batandatu. Yize amashuri abanza muri Pickhill Nursery School na Higa Primary School muri Uganda.
Amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) yayize muri Kagarama Secondary School, naho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level) acyiga muri King David Academy, aho yakuye impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw’amateka, ubukungu n’ubuvanganzo.
Ku myaka 20, Jolly Mutesi yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, aba umwamikazi w’ubwiza wa mbere uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World yabereye muri MGM National Harbor, Oxon Hill, Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.