Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Khadga Prasad Sharma Oli, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, nk’uko byemejwe n’umujyanama we, Prakash Silwal.
Uku kwegura kuje nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamagana ruswa no guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru iherutse kwibasira umurwa mukuru wa Kathmandu n’indi mijyi yo muri iki gihugu, igasiga abantu 19 bishwe n’abandi barenga 100 bakomerekejwe.
Prakash yabwiye ikinyazamakuru Reuters, yemeza ibyari bimaze iminsi bivugwa mu buryo butaziguye ko ari ukuri ko Khadga yeguye.
Aho yagize ati “Nibyo koko, Minisitiri w’Intebe amaze kwegura,”
Uku gusezera ku mirimo kwa Oli kubaye nyuma y’umunsi umwe polisi irashe ibyuka biryana mu maso n’amasasu ya palasitke ku bigaragambya bari bageze ku nteko ishinga amategeko, banarenze ku mategeko ya guma mu rugo yashyizweho n’inzego z’umutekano.
Iyi myigaragambyo ni imwe mu ikomeye Nepal yigeze guhura nayo z,kuva yakigobotora ingoma y’ubwami mu 2008. Kugeza ubu igihugu cyongeye kwinjira mu rujijo rwa politiki, aho ishyaka rya Oli n’andi mashyaka atangiye imishyikirano yo gushaka uko hashyirwaho ubuyobozi bushya.
Ibibazo byaturutse ku cyemezo cya Leta cyo gufunga imbuga nkoranyambaga 26 ku wa 4 Nzeri, bivuye ku kutubahiriza amabwiriza mashya yo kwiyandikisha.
Icyo cyemezo cyakajije umurego w’uburakari bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko, rwahise rutangira kwigaragambya mu duce twinshi tw’igihugu.
Nubwo Leta yaje gukuraho iryo fungwa ku wa Mbere tariki 8 Nzeri nyuma y’uko abantu batangiye kugwa muri izo mvururu, Minisitiri w’Umutekano Ramesh Lekhak yahise yegura kubera igitutu cyari kimaze kumugwaho.
Kuri uyu wa Kabiri, nubwo hari hakiriho gahunda ya guma mu rugo, abigaragambya bakomeje kwitabira mu buryo bukomeye ibi bikorwa, by’umwihariko imbere y’inteko ishinga amategeko, basaba impinduka bise iza nyazo muri politiki no kurwanya ruswa irimo kurushaho gufata urundi rwego.