Perezida Kagame yitezweho gutanga ijambo rikomeye mu Nama Mpuzamahanga y’Abepisikopi bo muri Afurika
Kigali Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025 Perezida wa Repubulika yu Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame Atezweho kugeza ijambo ku bitabira Inama ya 20 yabepisikopi Gatolika bo muri Afurika nabo kukirwa cya Madagascar (SECAM) igiye kubera i Kigali kuva ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama

Iyi nama mpuzamahanga izahuza abasaga 250 barimo Abakaridinali, Abepisikopi, Abapadiri, Abihayimana, Abalayiki ndetse nabandi biyeguriye Imana Bazaganira ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhangana nibibazo bikomereye umugabane wa Afurika birimo intambara ihungabanywa ryuburenganzira bwa muntu nibibazo byabimukira
Umuhango wo gufungura iyi nama uzayoborwa nintumwa ya Papa
Ku munsi wa mbere umuhango wo gufungura ku mugaragaro uzayoborwa na Ambasaderi wa Vatican mu Rwanda Arikiyepisikopi Arnaldo Sanchez Catalon Azageza ku bitabiriye ubutumwa bwa Papa Fransisiko bujyanye ninsanganyamatsiko yinama igira iti: Kirisitu Isoko yamahoro Ubwiyunge namahoro

Antoine Karidinali Kambanda Umuyobozi winama yabepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) ni we uzatangira ibiganiro mu gihe abandi bayobozi bo ku rwego rwisi nabo bazatanga ubutumwa barimo

Arikiyepisikopi José Domingo Ulla (CELAM Amerika yamajyepfo)
Karidinali Ladislav Nemet (CCE Uburayi)
Karidinali Filipe Neri Ferrão (FABC Aziya)
Arikiyepisikopi Thomas Robert Zinkula (USCCB Amerika)
Mahmoud Ali Youssouf,l Umuyobozi Mukuru wumuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC)
Ijambo rya Perezida Kagame ryaturutse kubusabe bwa Kiliziya
Perezida Kagame nkumukuru wigihugu cyakiriye iyi nama, azageza ijambo ku bitabiriye umuhango mukuru Nyuma yijambo rye hateganyijwe ifoto yurwibutso nisengesho risoza inama
Fridolin Karidinali Ambongo Perezida wa SECAM akaba narikiyepisikopi wa Kinshasa ni we witezweho gufungura ku mugaragaro inama mu ijambo ryiminota 15 rigaragaza icyerekezo cya Kiliziya ku rugamba rwo gushaka ibisubizo byafurika ku bibazo biyugarije

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bahamya ko igihe kigeze ngo Afurika yihagurukire kandi Kiliziya ikaba igomba kuba umuyoboro wijwi rirenga rihamagarira amahoro nubwiyunge
Bavuga ko hakenewe ubufatanye buhamye hagati yabayobozi bamadini nabafata ibyemezo kugira ngo ubuzima agaciro nuburenganzira bwa muntu birindwe ndetse niterambere rirambye rigerweho
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
Nickname [#Emma2K]
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com