Kuri uyu wambere Perezida paul Kagame Na Masai Ujiri Bafunguye K’Umugaragaro Zaria Court Kigali Aho yuzuye itwaye Arenga millioni 25$ za Amerika Mumanyarwanda ni Arenga Miliyali 36Rwf

I Remera k’Umugoroba wo kuri uyu wambere Habereye igikorwa cyitabiriwe N’Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa zaria Group,Andrew Feinsten.

Iyi ZARIA COURT KIGALI ni Inyubako Igizwe n’Ibice Bitandukanye birimo Hotel Igizwe n”ibyumba 80,za Restaurants,Aho Gufatira Amafunguro n’Ibinyobwa Mugihe Hejuru ku Gisenge harimo Gym,Aho Gukorera na Studio y’Ibiganiro.

Hari Kandi Ikibuga Kiberamo Imikino itandukanye,Iserukiramuco,ibitaramo,Isoko,n’ibindi Bikorwa .Irimo kandi iguriro rinini Rizafasha Abayituriye kubona ibyo bakeneye kimwe n’Abashitsi.
Imirimo yo Kubaka Zaria Court Kigali yaratangijwe muri kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri,None Kuri uyu wambere 28 Nyakanga 2025 Itwaye Miliyali 36 Rwf kugirango Yuzure

Perezida Paul Kagame Na Masia Ujiri bafunguye k’Umugaragaro iyi Nyubako Ihuriyemo Ibintu Bitandukanye Birimo Ibikorwaremo bya Siporo,Amacumbi n’iguriro rigezweho.
