Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko byaba byiza ingabo z’u Bushinwa ari zo zoherejwe muri Ukraine kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ategerejwe gushyirwaho umukono.
Amakuru dukesha ikinyamakuru AFP yemeza ko Perezida Trump yifuza ko izi ngabo zazajya mu gace kabujijwe kwinjirwamo n’ingabo z’impande zombi zari zihanganye, harimo nk’akarere kari mu bilometero 1300 uvuye aho imirwano yabereye.
Iyi gahunda bivugwa ko yaganiriweho mu nama yabereye mu Burayi, yahuje Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, hamwe n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi byari bisanzwe bishyigikiye Ukraine mu rugamba rwayo rwo kwirwanaho ku butaka bwayo.
Nubwo ibi bivugwa bimeze gutyo, umwe mu bajyanama bakuru ba Trump yahakanye aya makuru, avuga ko ibijyanye no kohereza ingabo z’u Bushinwa bitigeze biganirwaho na Trump n’abandi bayobozi. Icyakora, ibimenyetso bigaragaza ko byaba byaraganiriweho mu ibanga bikomeje gutangwa n’abakurikiranira hafi iyi gahunda.
Ukraine yo iravuga ko itakwizera uruhare rw’u Bushinwa mu bikorwa by’amahoro kuko ngo bwatengushye amahame y’umutekano ubwo ntacyo bwigeze bukora mu guhosha intambara yo mu 2014 ubwo u Burusiya bwigaruriraga Crimea, ndetse no mu 2022 ubwo intambara ya vuba yatangiraga.
Ubuyobozi bwa Ukraine bugaragaza impungenge z’uko u Bushinwa bwaba budashoboye cyangwa budafite ubushake bwo kudahengamira ku ruhande rumwe mu mpande zihanganye.
Icyakora, igitekerezo cyo gushyiraho agace kazaba karinzwe kandi kadashobora kwinjirwamo n’ingabo za Ukraine cyangwa iz’u Burusiya, kagashyirwamo ingabo z’ubwiyunge, kiracyarimo kugibwaho impaka. Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byavuze ko bishobora koherezayo ingabo zabyo, nubwo u Burusiya bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’iyo gahunda, buvuga ko ari uburyo bushya bwo kwinjira mu kibazo cya Ukraine ku nyungu z’ibihugu by’i Burayi.