Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yajyanye mu nkiko ikinyamakuru The New York Times n’abanyamakuru bacyo bane, abashinja kumuharabika no kumusebya ku buryo bwamugizeho ingaruka zikomeye ku izina rye no ku bucuruzi bwe.
Trump kandi yareze ikigo cyandika ndetse kikanacapa ibitabo, Penguin Random House, abashinja gutangaza inkuru n’ibitabo bikubiyemo ibyo yita “amakuru y’amahimbano” agamije kumutesha agaciro mu ruhando rwa politiki n’ubucuruzi.
Mu kirego cyatanzwe mu Rukiko rwo muri Leta ya Florida, Trump avuga ko mu mwaka wa 2024, The New York Times yagiye isohora inkuru zitandukanye zamushinjaga kutaba umuntu ukwiye kuyobora Amerika, aho ngo bagaragazaga isura imusebya mu buryo bugaragara.
Naho ku ruhande rwa Penguin Random House, Trump avuga ko icyo kigo cyasohoye igitabo kivuga ko yigaruriye umutungo wa se ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kugira ngo abone ubushobozi bwo kugera ku ntsinzi ya politiki.
Ibi Trump avuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro, byamugizeho ingaruka zirimo no gucibwa intege mu bikorwa bye bya politiki.
Mu nyandiko y’iki kirego, abamwunganira mu mategeko batangaje ko izi nkuru n’ibitabo byatumye agaciro k’ikigo cye cya Trump Media and Technology Group (TMTG) kagabanuka cyane, binamuviramo igihombo gikomeye cy’amafaranga ndetse n’ihungabana ry’amahirwe yari afite yo kugirana amasezerano y’akazi.
Trump arasaba indishyi zingana na miliyari 15 z’amadolari ya Amerika, avuga ko ari igihombo gikwiye kwishyurwa ku byo yahuye nabyo biturutse ku bikorwa byo kumuharabika no kumusebya mu ruhame. Ibi byose abifata nk’igikorwa cyabaye nk’igice cy’ihangana rya politiki ryarenze imbibi z’itangazamakuru ryigenga.