Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangarije ku mugaragaro ko Abanye-Congo bashoboye kwikemurira amakimbirane bafitanye batagombye kujyibwamo hagati n’abanyamahanga, ndetse ko gukemura ibibazo bitagomba kubanzirizwa n’intambara.
Ibi yabigarutseho mu nama y’ihuriro Union Sacrée, ryabereye i Kinshasa. Aho yahakanye ko igihugu cye cyakwemera uruhare rw’umuryango wa Thabo Mbeki wateguye inama y’amahoro izabera muri Afurika y’Epfo guhera ku ya 3 kugeza ku ya 5 Nzeri 2025, wahamagaje abari mu butegetsi bwa RDC n’ababurwanya, barimo Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Joseph Kabila, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Thomas Lubanga.
Tshisekedi yavuze ko nubwo ashyigikiye ibiganiro hagati y’Abanye-Congo, bitagomba kuba urubuga rwo guha ijambo abashaka gusenya igihugu, cyangwa abakoreshwa n’amahanga. Yagize ati:”Ibiganiro ni yego, ariko bigomba kuba hagati y’abifuza kubaka igihugu, si abantu bakoreshwa n’ibihugu by’ibituranyi. Nta biganiro bizabaho bitanditse muri gahunda yanjye nka Perezida.”
Guverinoma ya RDC binyuze ku muvugizi wayo, Patrick Muyaya, yari yasohoye itangazo ku ya 29 Kanama rivuga ko nta muyobozi wo mu nzego za Leta cyangwa mu biro bya Perezida uzitabira inama yateguwe n’umuryango wa Mbeki, kuko ibyavuzwe n’uyu mugabo mbere byagaragaje kudasobanukirwa neza imiterere y’ibibazo byugarije RDC.
Ibi bije mu gihe n’abayobozi b’amadini nka Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bari bamaze gutangiza gahunda y’ibiganiro by’amahoro bidaheza, aho bemezaga ko hakwiye kuganirwaho n’abaturage bose, n’abafashe intwaro barwanya Leta.
Ariko Tshisekedi yasobanuye ko igihugu cye kitazemera “gukinishwa” n’imikino itegurwa n’amahanga, avuga ko ibiganiro bigomba kubera imbere mu gihugu, bigashingira ku demokarasi no ku mategeko.
Aho yashimangiye ati:”Abanye-Congo ntibakeneye umuhuza kugira ngo baganire. Ntibagomba gufata intwaro mbere yo kuganira. Demokarasi igomba kuba umusingi.”
Iri jambo rya Perezida rishobora gutuma gahunda y’ibiganiro bya Doha cyangwa ibyo byari gutegurirwa hanze itagerwaho, by’umwihariko kuko rikumira bimwe mu bihugu by’amahanga mu kwivanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo .