Perezida wa Tanzaniya yashyizeho Mwigulu Nchemba nka Minisitiri w’Intebe mushya kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, nyuma y’amatora ya perezida arimo impaka yabaye muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Inteko Ishinga Amategeko nayo yemeje ishyirwaho rya Mwigulu Nchemba wahoze ari Minisitiri w’Imari ndetse inemeza bidasubwirwaho ko Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora.
Nchemba, wanakoze muri guverinoma y’uwahoze ari Perezida John Magufuli, yavuze ko azakorana umwete n’ubunyangamugayo muri izi nshingano nshya yahawe.
Tanzaniya yatangaje ko ubukungu bwayo buzazamuka ku gipimo cya 6% muri uyu mwaka, biturutse ahanini ku mishinga y’iterambere rirambye irimo imihanda, inzira za gari ya moshi n’inganda z’amashanyarazi.
Ikoreshwa ry’ingengo y’imari rirateganyijwe kwiyongeraho hafi 12% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kugira ngo ifashe gutunganya iyo mishinga, mu gihe iki gihugu cyafungiwe inkunga cyabonaga cyane ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Ameriaka.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko guverinoma ya Hassan yibye amatora ndetse ibangamira imigendekere myiza yayo, ibintu byateje imvururu nyuma yo kwirukana nabakandida bari bahanganye n’ishyaka riri ku butegetsi.
Hassan, yagiye ku butegetsi mu mwaka 2021 nyuma y’urupfu rwa Magufuli, yahakanye ibirego by’uko yishe uburenganzira bwa muntu kandi ashimangira ko amatora yabaye mu mucyo no mu kuri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ko abantu amagana bishwe mu myigaragambyo, mu gihe ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 1,000.
Guverinoma yavuze ko imibare yatangajwe n’abatavuga rumwe na yo yagaragayemo gukabya, ariko ntirashyira ahagaragara imibare yayo ku bantu bishwe.
Nchemba yabaye umudepite kuva mu mwaka 2010, ndetse mbere yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ishyaka rya Perezida Hassan, Chama Cha Mapinduzi (CCM).