Perezida w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatanze icyifuzo cy’uko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washyiraho igisirikare kimwe mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu.
Ibi abitangaje nyuma y’ibyo yatangaje ku gihugu cya Kenya agaragaza ko hashobora kuzabaho intambara mu gihe kiri imbere niba iki gihugu kitoroheje uburyo bwo kugera ku nyanja.
Mu kiganiro Museveni yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, yavuze ko mu gihe EAC yaba igize igisirikare kimwe byafasha gushimangira no guteza imbere ubushobozi bw’ingabo z’uyu muryango, bityo bikongera umutekano w’akarere.
Perezida wa Uganda yasobanuye ko mu gihe Federasiyo ya gisirikare yifuza yaba igiyeho, yahuriza hamwe ingabo zose zigize EAC zirimo iza Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Ndashaka ishyirwaho rya Federasiyo ya gisirikare y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Federasiyo y’Afurika y’Iburasirazuba izahuza ibihugu byacu hano kandi yaba ari igisirikare gikomeye.”
Perezida Museveni muri icyo kiganiro yagaragaje impungenge ku bushobozi buke bwa gisirikare bw’ibihugu byinshi bya Afurika, yibaza uburyo ibihugu by’amahanga byinjira muri Afurika bibyoroheye.
Yatanze urugero ku gihugu cya Libya, yibaza uburyo muri 2011 iki gihugu cyatewe n’amahanga kikabura uwagitabara; ibyo yahereyeho ashimangira ko ubufatanye bwa gisirikare mu karere bukenewe kugira ngo ibyabaye kuri Libya bitazongera.
Ati: “Ni nde kuri ubu ushobora gutabara Afurika? Igihe Libya yaterwaga n’abanyamahanga, twari aho turebera gusa. Ni yo mpamvu kugira ngo turinde ejo hazaza hacu, tugomba kureba uburyo bwo kwihuza mu buryo bwa Politiki nka Afurika y’Iburasirazuba.”
Benshi mu bakurikiranira hafi politiki ya karere bagaragaza ko iki cyifuzo cya Museveni kigoye cyane kugerwaho cyane ko ibihugu ubwabyo byo muri uyu mu ryango bitumvikana ndetse bidashyize hamwe byumwihariko byafashe indi intera kubera amakimbirane yo muri Repbulika ya Demokarasi ya Congo.