Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatewe amabuye n’abaturage mu gikorwa cyabereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025.
Ibi byakorewe perezida w’iki gihugu byabaye igihe yari yagiye gusura intara ya Copperbelt kureba ingaruka z’inkongi y’umuriro yari yibasiye isoko rya Chiwempala Market, ndetse no kuganira ku bibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye.
Amakuru yemeza ko itsinda ry’abantu barakaye ryatangiye gutera amabuye ku rubyiniro. Abashinzwe umutekano bahise bamusatira, baramukingira, hanyuma bamujyana ahantu hizewe hamwe n’itsinda ryamuherekeje.
Nta muntu wakomerekejwe n’ayo mabuye, ariko icyo gikorwa cyateye impungenge ku mutekano wa Perezida no ku mutekano w’abayobozi muri rusange mu bikorwa rusange byo guhura n’abaturage.
Nyuma y’iki gikorwa, Hichilema ntiyigeze akivuga mu magambo ye, ariko binyuze ku rubuga rwe rwa Facebook, yashimangiye ko yamenye neza ibibazo abaturage bafite kandi asezeranya kubishakira ibisubizo mu buryo bw’amategeko.
Yagize ati: “Uyu munsi twafashe umwanya wo kuganira n’abaturage bacu mu gace ka Chiwempala nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiyee isoko rinini ryo muri Copperbelt. Abaturage bagaragaje kandi ibibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye ndetse n’icyifuzo cyo gukomeza ubucukuzi muri Senseli.”
Iki gikorwa cyahise giteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki bo muri Zambia, aho bamwe bashimangiye ko byerekana uburakari bw’abaturage ku bukungu buri kugenda butifata neza, abandi bagaragaza intege nke mu mutekano wa Perezida mu bikorwa rusange.
Ubuyobozi bwa Zambia ntibwatangaje itangazo rirambuye kuri iki gikorwa, ariko ni ikimenyetso cy’uko muri iki gihe hari umwuka mubi mu baturage, cyane cyane ku bibazo by’ubucukuzi n’imibereho y’abaturage mu ntara ya Copperbelt.