Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yamaganye icyifuzo cya mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo guhurira i Moscow mu biganiro by’amahoro, ashimangira ko adashobora gusanga “icyihebe” mu murwa mukuru w’igihugu kiri gukomeza kugaba ibitero ku baturage be.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya ABC News ku itariki ya 5 Nzeri 2025, Zelenskyy yagize ati: “Na we azaze i Kyiv. Sinajya i Moscow mu gihe igihugu cyanjye kiri kuraswaho missiles, kigabwaho ibitero buri munsi. Ntabwo najya mu Murwa Mukuru w’iki cyihebe. Putin arabizi.”
Ibi bije nyuma y’uko ku wa 3 Nzeri, Perezida Putin abwiye abanyamakuru ko adafite ikibazo na kimwe cyo guhura na Zelenskyy.
Aho yagize ati: “Niba Zelenskyy yiteguye, azaze i Moscow, ibyo biganiro bizaba.” Icyakora, Zelenskyy we abona ibi nk’uburyo bwo kwiyerurutsa kwa Putin, mu gihe akomeje gutegeka ibitero ku butaka bwa Ukraine.
Intambara hagati y’ibi bihugu byombi yongeye kwaduka muri Gashyantare 2022, ariko ibitekerezo byo kuganira byagiye bigarukamo kenshi, nubwo nta na rimwe byageze ku rwego rwo gutanga icyizere gikomeye.
Umwaka wa 2025 wagaragayemo igitutu gikomeye ku mpande zombi, aho ibitero byakomeje kwiyongera, by’umwihariko mu mezi ya Nyakanga na Kanama.
Perezida w’Amerika wahoze ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akanaza no kubugarukaho mu mwaka ushize nyuma yo guhirika Madame Kamala Harris, Donald Trump, nawe yagiye agaragaza ubushake bwo guhuza aba bayobozi bombi, avuga ko ashaka gukemura ikibazo cyabo biciye mu masezerano y’amahoro.
Nubwo nta bimenyetso bifatika birerekana intambwe zifatika kuri urwo rugendo, impaka ku hantu ibiganiro byabera zikomeje kuba inzitizi.
Zelenskyy ashimangira ko amahoro adashobora kuboneka igihe Ukraine igiterwa, ndetse ko kuganira na Putin i Moscow ari nko kwemera guhabwa amabwiriza n’umwanzi.