Tottenham Hotspur yongeye gutungura Manchester City ku kibuga cyayo, Etihad Stadium, itsinda umukino wa kabiri wikurikiranya muri Premier League hamwe n’umutoza mushya wayo, Thomas Frank.
Mu mukino wagaragayemo imbaraga nyinshi , Tottenham Hotspur yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye itsinda Manchester City ibitego 2-0, ku kibuga cyayo Etihad Stadium.
Amakipe yombi yatangiye umukino n’imbaraga nyinshi, ariko Manchester City ibanza kwihagararaho, ndetse  Omar Marmoush yagerageje gushakira igitego cya mbere City  ku makosa ya Pedro Porro, ariko ateye umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.
Marmoush yongeye kugerageza mu buryo bukomeye, ariko umunyezamu wa Spurs, Guglielmo Vicario, asohokera ku gihe.
Spurs yatunguranye ubwo yatsindaga igitego cya mbere mu buryo bwa contre-attaque, aho Richarlison yatanze umupira wambukiranije izamu, maze Brennan Johnson awushyira mu rushundura. Nubwo umusifuzi yabanje kucyanga akeka ko yari yaraririye,ariko VAR yaje kucyemeza.
Amasegonda make mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Joao Palhinha yatsinze igitego cya kabiri cya Spurs nyuma y’ikosa rikomeye ry’umuzamu wa City, James Trafford, ubona wishyize ku gitutu ubwo yageragezaga gutanga umupira.
Ku ruhande rwa City, Haaland yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cyari gushobora guhindura umukino, ubwo yateraga umutwe umupira ugaca hejuru y’izamu.
Igice cya kabiri cyagenze nk’icya mbere, aho Tottenham yagaragaje gukomera mu bwugarizi no kudahuzagurika. Kuri ubu, Spurs niyo kipe iri ku mwanya wa mbere  kubera gutangira shampiyona idatsindwa kandi itinjijwe igitego.