Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurwana no gutandukana n’umutoza wayo w’Umunya-Tunisiya, Afhamia Lotfi, amakuru aravuga ko yamaze kugera ku ntego yo kumvikana na Nshimirimana Ismail Pitchou, umukinnyi wo hagati w’Umurundi wamenyekanye cyane mu Rwanda.
Pitchou, wakiniye Kiyovu Sports na APR FC, yari amaze igihe adafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano ye muri APR FC nyuma y’umwaka umwe w’imikino.
Nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu itamwongereye amasezerano, Rayon Sports yahise itangira kumwegera, n’ubwo mbere atari yiteguye gutanga igisubizo gihamye kubera ibiganiro yari afitanye n’andi makipe yo hanze.
Amakuru yizewe aravuga ko ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Pitchou byamaze kugera ku musozo, ndetse hasigaye gutangaza ko yamaze gusinyira Gikundiro ku mugaragaro.
Naramuka atangajwe nk’umukinnyi mushya, azasanga bagenzi be b’Abarundi barimo Bigirimana Abedi bakinanye muri Kiyovu, hamwe na Ndayishimiye Richard, Tambwe Gloire, Musore Prince na Ndikumana Asman.
Gusa, ibi byose bizashoboka ari uko Rayon Sports ibanje kurangiza ikibazo ifitanye na Robertinho wayireze muri FIFA, bikarangira neza kugira ngo ihabwe uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya.