RDB yafunze byagateganyo Hotel Chateau Le Marara ivugwaho gukorera mu buryo bunyuranyije namategeko.
Urwego rwIgihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo gufunga byagateganyo Hotel Chateau Le Marara nyuma yo kuyisanga ikora ibikorwa bitajyanye namategeko agenga urwego rwama hoteli nubukerarugendo mu Rwanda
Icyo cyemezo cyatangajwe kuwa 22 Nyakanga 2025 kikaba cyahise gitangira kubahirizwa ako kanya
RDB yavuze ko igenzura ryimbitse ryakozwe kuri iyi hoteli ryagaragaje ko hari ibyarenze ku mategeko birimo nibibazo bijyanye no kutuzuza ibisabwa ninzego zibishinzwe ndetse no kutubahiriza ireme rya serivisi rigenewe abakiriya

Iyi hoteli imaze iminsi inengwa na bamwe mu bayigana bavuga ko serivisi zitangwa zitanoze harimo umwanda abakozi batita ku bakiriya ibura ryumuriro no kutubahiriza igihe ibyo byose bikaba byatumye RDB itangira igikorwa cyo kuyigenzura
Icyemezo cyo gufunga byagateganyo iyi hoteli ni ngombwa kugira ngo hubahirizwe amategeko hanarindwa uburenganzira bwabakiriya
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Hotel Chateau Le Marara ntacyo buratangaza ku cyemezo cyafashwe
RDB isaba andi mahoteli nibigo bikora ibijyanye nubukerarugendo kubahiriza ibisabwa byose namategeko kugira ngo urwego rwubukerarugendo rurusheho gutanga serivisi zinoze kandi zihesha igihugu isura nziza
Nubwo bimeze uko RDB mwitangazo yasohoye yavuzeko iyi hotel yakoraga idafite ibyangombwa byuzuye.Tukibaza ese yatangiye kubakwa itangira gukora RDB ntiyarebaga
Umwanditsi Hakizimana Emmanuel ✍️
Komeza ubane natwe ku MUTSINZI.COM