Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe François Xavier ukurikiranyweho kwishyuza abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho y’urukozasoni agaragaramo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka ‘Yampano’ n’umukunzi we Uwineza Diane.
Uyu yafashwe ku wa 18 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza ryari rigikomeje ku bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho yakwirakwiriye mu byumweru bike bishize.
RIB ivuga ko abafahswe mbere bari gukurikiranwa harimo Kalisa John uzwi nka ‘Kjohn’ na Ishimwe Patrick uzwi nka ‘Pazzo Man’ ndetse ko dosiye zabo zamaze kugezwa mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025.
Aba bombi bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ikirego cyatanzwe n’uyu muhanzi tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Pazzo ni we wafashwe bwa mbere ku wa 11 Ugushyingo, naho Kalisa John afatwa ku wa 14 Ugushyingo 2025. RIB ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane buri wese wagize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho y’urukozasoni ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yaburiye urubyiruko ku ngaruka zo kwifata amashusho bari mu bikorwa by’ubusambanyi no kuyabika cyangwa kuyahererekanya, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu byago, kubatera isoni no kubambura icyizere muri sosiyete.
Umuvugizi wa RIB kandi yihanangirije, abantu bari hanze y’u Rwanda boshyoshya abari mu Rwanda ngo baboherereze amashusho runaka y’ubwambure bw’abantu bamwe, kugira ngo bayakoreshe mu gukangisha cyangwa mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga (X-Space) bagamije kugwiza ababareba, abamenyesha ko bari bakwiye kubireka.