Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces batangaje ko bafashe icyicaro gikuru cy’ingabo mu Mujyi wa al-Fashir aharihamaze igihe kirekire cy’imirwano.
Aha niho honyine hari yasigaye ibirindiro by’ingabo za leta mu karere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu ribyandika.
Izi nyeshyamba zari zimaze amezi 18 zarazengurutse uyu mugi gusa kugeza ubu ntabwo ingabo za leta zarizatangaza aho ziherereye nyuma yo kwirukanwa muri uyu mugi.
Rapid Support Forces uvugwaho kwibasira abasivili mu bitero by’indege zitagira abadereva n’imbunda za rutura, mu gihe kugota umujyi byakwirakwije inzara mu mujyi utuyemo abantu 250.000 nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.
Al-Fashir nifatwa yose izaba intsinzi ikomeye ya politiki kuri RSF kandi ishobora kwihutisha gucamo igihugu kabiri binyuze mu guha uyu mutwe witwara gisirikare kugenzura akarere kanini ka Darfur.
Mu cyumweru gishize, RSF yavuze ko iri koroshya gusohoka kw’abasivili ndetse n’abarwanyi bayamanitse bo muri al-Fashir, ariko abahavuye bakaba baravuze ko bibwe, bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ubwicanyi byakozwe n’abasirikare ba RSF mu nzira.
Intumwa zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye zavuze mu kwezi gushize ko RSF yakoze ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu mu gihe cyo kugota al-Fashir. Ingabo za leta na zo ariko zishinjwa gukora amarorerwa.