Mu gihugu cya Sudani, ingabo z’iki gihugu zahakanye byeruye ko zagabye ibitero by’indege ku modoka z’umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa ku Isi (WFP), zari zitwaye inkunga igenewe abashonje mu karere ka Darfur.
Ibi bibaye mu gihe icyo gice cyugarijwe n’inzara ikabije ndetse n’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces [RSF].
Ku wa Gatatu ushize, RSF yashyize mu majwi ingabo za leta ko zateye ibisasu mu mujyi wa Mellit, uri mu maboko ya RSF. Bijyanye nuko uyu mutwe usanzwe utagira indege z’intambara, zakoreshwejwe kenshi muri ibi bitero.
WFP, ibinyujije mu itangazo yashyize hanze, yatangaje ko imodoka eshatu muri convoy yari igizwe n’imodoka 16 zangiritse kandi zigafatwa n’inkongi nyuma yo kuraswaho bikomeye.
Nubwo ibyo byabaye, abakozi bose bari muri izo modoka bararokotse ndetse nta wakomeretse. Wongeyeho ko bakiri gukusanya amakuru y’ukuri kugira ngo bamenye neza ingaruka z’icyo gitero.
Guhera aho intambara yatangiriye muri Mata 2023, Sudani yagiye irushaho kujya mu kaga gakomeye kazanye umuze ku batuye iki gihugu, ndetse iyi mirwano ibarwa nk’ikomeye ku isi ma gingo Aya.
Iyo ntambara ishingiye ku guhangana gukomeye ku butegetsi hagati y’ingabo za leta na RSF, aho ibikorwa bya gisirikare byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivile no ku miryango ifasha mu bikorwa by’ubutabazi.
Icyo gitero gishya ni kimwe mu bikorwa byinshi bimaze kwibasira imirimo y’abafasha abaturage muri Sudani. WFP yibukije impande zombi ko abakozi n’ibikoresho by’ubutabazi bitagomba na rimwe kugabwaho ibitero, kandi isaba ko amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yubahirizwa.