Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko abasirikare b’u Burusiya bamaze kugwa ku rugamba cyangwa gukomereka bikomeye bagera ku 290,000 kuva uyu mwaka watangira.
Ibi yabivuze ku munsi w’ejo tariki ya 31 Kanama 2025 , aho yashingiye ku makuru yatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Oleksandr Syrskyi. Zelensky wavuze ko igice cyibasiwe cyane n’u Burusiya ari mu gace ka Pokrovsk, ndetse ngo aha ni naho abasirikare benshi ba Moscow bakomeje gutikirira.
Aho yagize ati: “Ingabo zacu ziracyuzuza inshingano zahawe, cyane cyane mu ntara ya Donetsk, kandi zikomeje gusenya intwaro n’inkambi z’umwanzi mu buryo buboneye kandi budasubira inyuma.”
Perezida Zelensky yashimye byimazeyo ibikorwa by’ingabo ze, avuga ko buri cyumweru Ukraine yongera ubushobozi bwo gusimbuza abasirikare ndetse n’ibyangirikira mu ntambara.
Aho yavuze ko hashyizweho ingamba nshya zigamije gukomeza kwimakaza ituze mu turere twibasiwe imirwano.
Aho yongeyeho ati: “Turashimira buri mutwe w’ingabo […batayo..] ugira uruhare mu kongera ingufu z’igihugu, tukongera n’imbaraga zacu zo guhangana n’umwanzi.”
Ku rundi ruhande, Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye gutangiza ibitero bishya mu buryo byimbitse mu kurengera igihugu. Yemeje ko ingabo ziteguye, ndetse n’umugambi w’ibitero bishya warateguwe neza.
Yagarutse no ku bice byo ku mupaka by’intara za Sumy na Kharkiv, aho ngo hasuzumwe neza imigambi y’ingabo z’u Burusiya – ibi bizanafasha Kyev kuzivuna.
Ku bijyanye n’amahoro, Zelensky yavuze ko yiteguye guhura na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kugira ngo baganire ku masezerano y’agahenge, ariko anenga cyane icyemezo cy’u Burusiya cyo gukomeza kurasa abaturage aho kugana inzira y’ibiganiro.
Ati: “Ukraine yagaragaje ubushake bwo guhura na Perezida w’u Burusiya. Ariko hashize ibyumweru bibiri, aho twari dutegereje intambwe z’ubwiyunge, ahubwo twe twarakomeje kwicwa n’ibitero by’ubugome.”
Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare mu mwaka 2022 nyuma yuko Ukraine yahoze ari intara y’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ishatse gucura umugambi wo kwinjira mu muryango wa OTAN ugizwe na byinshi mu bihugu bidacana uwaka na Kremlin.