Leta y’u Burundi yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibikorwa busobanura nk’iby’urugomo no guhungabanya umutekano” ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Édouard Bizimana, mu biganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi.
Bizimana yavuze ko Kigali ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono, ashinja u Rwanda gukoresha ingabo zarwo “mu kugaba ibitero” ku ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo.
Amakuru atangwa n’inzego zitandukanye avuga ko ingabo z’u Burundi zirenga 15 000 zimaze igihe zikorera muri RDC, aho zifatanya n’igisirikare cya Congo mu kurwanya umutwe wa AFC/M23.
Bizimana yashimye izi ngabo, avuga ko zoherejwe muri Congo “mu rwego rwo kurengera imbibi z’igihugu, abaturage b’u Burundi n’ibyabo.” Yanenze “uburyo bushya bwo gutera urujijo” ashinja u Rwanda, anemeza ko nta mpamvu ifatika yo gusaba ko izo ngabo zitaha.
Uwo muyobozi kandi yasabye imiryango mpuzamahanga gukurikirana hafi ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara, yibutsa urugero rw’ibisasu biherutse kugwa mu ntara ya Cibitoke bikica abantu babiri umwana w’imyaka 12 n’umugore.
Nubwo hari ibibazo bikomeje kuvugwa, Bizimana yavuze ko “umutekano w’igihugu n’uw’imbibi zacyo urinzwe neza,” asaba abaturage gukomeza ibikorwa by’iterambere batagize ubwoba.
Yasoje ashimangira ko u Burundi bukomeje kwiyemeza inzira y’amahoro n’ubutabera, avuga ko igihugu cye kidashaka intambara, ahubwo gishyigikiye “ubutwererane n’amahoro hagati y’ibihugu byo mu karere.”