Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yagaragaje ko ashidikanya ku mugambi wa AFC/M23 yatangaje wo kuva mu mujyi wa Uvira bamaze igihe gito bigaruriye.
Ibi Édouard Bizimana yabitanagje abinyujije ku rukuta rwe rwa X (rwahoze ari Twitter) aho yagize ati: “Ibi ni ikinyoma kigaragara kigamije kuyobya ibitekerezo by’amahanga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, n’abantu bose bakunda amahoro.”
Yakomeje avuga ko “ingabo z’u Rwanda na AFC/M23 zitigeze ziva muri Uvira,” yongeraho ko “ibimenyetso byose bigaragaza ko u Rwanda rushaka gusa kugabanya igitutu mpuzamahanga.”
Ibi byatangajwe nyuma y’uko AFC/M23 ku wa Kabiri itangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira, yafashe mu ntangiriro z’ukuboza. Mu itangazo, uwo mutwe wavuze ko iki cyemezo ari “igikorwa cyo kubaka icyizere” kigamije gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, uvuga ko wikuye muri uwo mujyi “bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Gusa AFC/M23 yashyizeho ibisabwa mu by’umutekano bigomba kugenderwaho muri uko kwikura, birimo gusaba ko umujyi wa Uvira wavanwamo ingabo, ko abasivili n’ibikorwaremezo birindwa, ndetse hakoherezwa ingabo zitabogamye zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.
Uwo mutwe wanaburiye Ingabo za RDC (FARDC), imitwe ya Wazalendo n’abafatanyabikorwa babo, kuburizamo ako gahenge cyangwa kugerageza kongera gufata utwo duce.
Iri tangazo ryaje mu gihe Kigali iriho igitutu gikomeye cya dipolomasi. Vuba aha, Washington yaburiye u Rwanda ku ruhare rufite mu bibera mu burasirazuba bwa RDC.
Umutekano muke ukomeje kugaragara hafi ya Uvira ukomeje kuba intandaro y’umwuka mubi mu karere. Na mbere y’itangazo rya AFC/M23 ryo kwikura muri uwo mujyi, u Burundi bwari bwarashinje u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo.
Mu nama idasanzwe yahariwe ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga, yavuze ko ibisasu byaturutse mu Rwanda byaguye mu Murenge wa Tshibitoke ku wa 4 Ukuboza, bigakomeretsa umugore n’umwana.
Uwo mudipolomate yaburiye ko ukwihangana kw’igihugu cye “kugira aho kugarukira,” anavuga ko Bujumbura ifite uburenganzira bwo kwirwanaho hashingiwe ku ngingo ya 51 y’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye mu gihe hakomeza kubaho ibitero.
Ifatwa rya Uvira na AFC/M23, ishyigikiwe n’u Rwanda nk’uko bivugwa na Kinshasa n’abafatanyabikorwa batandukanye b’amahanga, ryongereye impungenge z’uko intambara yakwaguka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu minsi mike nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington yari agamije kongera kubaka agahenge karambye hagati mu Burasirazuba bwa Congo
IVOMO: ACTUALITE.CD