Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yatangaje ko guhera muri Werurwe 2026, urubyiruko rubyifuza ruzajya ruhabwa imyitozo ya gisirikare, kandi ko nyuma yayo ruzaba rufite amahitamo yo kukigumamo cyangwa gusubira mu buzima bwa gisivili.
Itangazo iyi Minisiteri yasohoye ku wa 27 Ukuboza 2025 rivuga ko uru rubyiruko rutarengeje imyaka 25 ruzajya ruhembwa mu gihe cyose cy’imyitozo ya gisirikare kugira ngo Abongereza bashishikarire kwinjira muri iyi gahunda.
Ikigamijwe ahanini muri iyi gahunda yaherukaga mu gihugu mu 1960, ni ukongera imbaraga mu mubano w’igisirikare n’abaturage, nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga.
Biteganyijwe iyi myitozo izatangwa mu byiciro byose, birimo icyo kurwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi. Leta y’u Bwongereza isobanura ko urubyiruko rw’Abongereza ruzashobora gutahura ubushobozi budasanzwe rufite.
Minisitiri w’Ingabo, John Healey, yatangaje ko muri gahunda yo gutoza abatwara indege, urubyiruko 150 ari rwo ruzakirwa ariko ko hari gahunda yo kongera umubare mu gihe kiri imbere, rukarenga 1000.
Ibihugu by’i Burayi bimaze igihe kinini bigaragaza ko bikwiye kuvugurura igisirikare cyabyo mu rwego rwo kwirinda kuzatungurwa nk’uko Ukraine yatunguwe n’u Burusiya.
Ibi bihugu birimo u Bwongereza n’ibindi byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byamaze gufata umwanzuro wo kongera ingengo y’imari, ariko bigaragaza ko ibyo bidahagije.
Nko mu Bufaransa, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare bugaragaza ko Abafaransa bakwiye kwitegura kwitangira igihugu, byaba ngombwa bakaba banagipfira. Kongera umubare w’abasirikare no gutoza abasivili ni byo biri gutekerezwaho.