Mu gihugu cy’u Buyapani, imibare mishya yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima yagaragaje ko abaturage 99,763 bafite imyaka ijana (100) cyangwa kuyirenza.
Iyi ni inshuro ya 55 ikurikirana iyi mibare izamuka buri mwaka, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya BBC.
Mu gihe isi yose ikigaragaza impungenge zifitanye isano n’imanuka ry’izamuka ry’imyaka y’abantu, u Buyapani bwihariye kuba bumaze kuba igihugu kirangwamo abantu baramba kurusha ibindi.
Ibyo biterwa n’imirire myiza, imibereho itarimo umunaniro, ndetse n’indyo irimo amafi, imboga n’imbuto, ariko igaragaramo inyama n’ibinyamavuta ku rugero ruto cyane.
Mu baturage bagejeje iyi myaka, abagore nibo biganje kuko bagera kuri 88% by’iyi mibare. Uyu mwaka, uwitwa Shigeko Kagawa, w’imyaka 114, ukomoka mu gace ka Yamatokoriyama hafi ya Nara, ni we mukecuru w’imyaka myinshi mu gihugu, mu gihe umugabo mukuru ari Kiyotaka Mizuno w’imyaka 111 utuye Iwata.
Minisitiri w’Ubuzima, Takamaro Fukoka, yifurije isabukuru nziza aba baturage 52,310 bagiye kwakira ishimwe riturutse ku Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 15 Nzeri, umunsi ngarukamwaka wahariwe abasheshe akanguhe. Buri wese ahabwa igikombe cya feza ndetse n’ibaruwa y’ishimwe.
Gusa, nubwo imibare y’abageze ku myaka 100 ikomeje kwiyongera, hari abahanga bagaragaje impungenge ku buryo ayo makuru ashobora kutaba yose y’ukuri.
Urugero, mu 2010, isuzuma rya guverinoma ryagaragaje ko abantu basaga 230,000 bari banditswe ko bafite imyaka 100 cyangwa bayirengeje, nyamara bamwe bapfuye mu myaka myinshi ishize, abandi ntibabashije kuboneka.