Mu muhango wabereye mu mujyi wa Jinja, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatashye uruganda rukora imodoka zitwara abantu benshi rwa Kiira Vehicle Plant.
Uru ruganda ruzajya rukora imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’izindi zifite uburyo bwa hybrid (zikoresha lisansi n’amashanyarazi icyarimwe).
Museveni, ushaka kongera kwiyamamariza indi manda ku butegetsi, yavuze ko ubukungu bwa Uganda buri kuzamuka ku muvuduko wa 7% kandi yizeye ko buzarushaho kwiyongera igihe bazaba batangiye gucukura no gucuruza ibikomoka kuri petelori.
Yagize ati: “Dufite icyerekezo gifatika ku bishobora guhindura imibereho y’abaturage bacu.”
Uyu mukuru w’igihugu yasobanuye ko uru ruganda ruzafasha mu gutunganya amabuye y’agaciro igihugu gifite, by’umwihariko agacurwamo ibyuma bikomeye, bityo bigatuma Uganda itagikenera gutumiza byinshi mu mahanga, ibintu byajyaga biyitwara miliyoni 900 z’amadolari buri mwaka.
Yavuze ko Uganda ifite umutungo kamere ugaragara cyane ahitwa Kabale na Butogota, ndetse n’amabuye ya lithium akenerwa cyane mu gukora bateri z’imodoka z’amashanyarazi, aboneka mu Ntungamo n’ahandi mu gihugu.
Perezida Museveni yashimiye cyane abahanga bo muri Kaminuza ya Makerere bahuriye mu itsinda rya Kiira Motors, bafatanyije n’urwego rw’inganda rwa Uganda, avuga ko ibyo bakoze bigaragaza ko igihugu kifitemo ubushobozi budasanzwe.
Uruganda rwa Kiira rwatangiye kubakwa muri 2018, kandi Perezida Museveni yari mu ba mbere basogongeye ku modoka zikorerwa muri uru ruganda, by’umwihariko izitwara abantu benshi. Rwitezweho gufasha urubyiruko kubona mu buryo bworoshye mu bijyanye n’inganda, no guhanga no gutanga imirimo mishya myinshi.

