Imirwano ikomeye yahuriyemo ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, yahitanye abantu batatu barimo abasivile, abandi batanu barakomereka bikomeye.
Ni imirwano yabereye muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Kamanyola muri terituwari ya Walungu kakaba agace gahana imbibi na Bugarama mu karere ka Rusizi mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abishwe n’ibisasu byarashwe n’ihuriro rya leta barimo umugabo, umugore, n’abana batatu.
Abatuye muri ibi bice bavuga ko n’inzu zabo zasenywe n’ibisasu, ndetse umuvugizi wa AFC/M23, Kanyuka akagaragaza ko byakozwe n’ingabo za Leta anashinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kwibasira abaturage.
Abayobozi ba AFC/M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Kanyuka batangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Wazalendo n’u Burundi ari zo zatangije ibitero mu misozi ya Kaziba, Katogota na Lubarika.
Ku rundi ruhande, FARDC ibinyujije mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yavuze ko AFC/M23 ifashwa n’u Rwanda ariyo yateye ibirindiro bya FARDC igamije guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Washington na Doha.
Ibi bitero bibaye mu gihe dipolomasi mpuzamahanga irimo kongera imbaraga mu gushaka ituze mu Burasirazuba bwa bwa Congo nubwo zimwe mu nshabwenge muri politiki n’umutekano zemeza ko imirwano izakomeza ahubwo igakomera kurushaho.