Chioma Rowland Adeleke, umugore w’umuhanzi mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane nka “Davido”, yagaragaje urukundo n’ishimwe rikomeye afitiye umugabo we, amushimira uburyo ahora amuri hafi, amutera imbaraga kandi akamushyigikira mu kugera ku nzozi ze bwite.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Noire TV, mbere y’ubukwe bwabo bwabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chioma uzwi ku kazina ka “Chef Chi” yavuze ko Davido atamwitaho gusa nk’umugore we, ahubwo anamushyigikira byimbitse mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Yagize Ati: “Davido yita cyane ku nzozi zanjye. Nahuye n’ibizazane byinshi, ariko buri gihe yambazaga Ati ‘Chi, uretse ibi byose, ni iki wifuza kugeraho?’ Tukicara tukaganira igihe inzozi zanjye zizasohoreye. Ni umuntu ushishikajwe n’iterambere ryanjye bwite.”
Chioma yashimye by’umwihariko uko Davido yamubaye hafi mu bihe bikomeye, harimo no kubura umwana wabo w’imfura Ifeanyi mu 2022.
Aba bombi kuri ubu bafitanye abana batatu, harimo impanga zavutse mu mwaka 2023.
Mu mpera z’iki cyumweru, ni bwo umujyi wa Miami washyuhijwe n’ibirori by’ubukwe bwabo, nubwo aho ubukwe bwabereye hatatangajwe, amakuru yizewe yemeza ko bwabereye ku mucanga wo hafi y’inyanja.
Ubu bukwe buri mu bwahenze cyane buherukaga gukoreshwa n’ibyamamare mu muziki Nyafurika kuko byibuze umugeni Chioma yari mu modoka yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Black Badge Mansory y’agaciro k’arenga miliyari imwe, mu gihe Davido we yageze ahabereye ibirori atwaye imodoka ya Lamborghini Revuelto y’umweru.

