Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2025, muri Mundi Center ni bwo habaye igitaramo cyari cyahawe izina rya ‘Let’s Celebrate’, cyitabirwa n’abakunzi benshi b’umuziki ndetse n’abahanzi b’ibyamamare.
Gusa ibyari ibyishimo byaje kuvamo akavuyo ubwo umuhanzi Kirikou Akili, ukomoka mu Burundi, yageraga ku rubyiniro.Ubwo yari ari gususurutsa abari bitabiriye igitaramo, ibyuma by’umuziki byagize ikibazo gitunguranye, bituma amajwi acika mu buryo butunguranye.
Ibyo byabaye intandaro yo kutumvikana hagati ya Kirikou n’abashinzwe ibyuma (technicians), maze amagambo ahinduka intonganya zikomeye hagati y’impande zombi.
Amakuru avuga ko bamwe mu bari bagize itsinda rya Kirikou Akili barwanye n’abashinzwe ibyuma, ibintu byateje akavuyo k’umwanya muto imbere y’abafana.
Nubwo nta wakomeretse bikabije, Polisi yahise itabara, ikura abantu mu kavuyo maze igitaramo gikomeza uko cyari giteganyijwe.
Abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko nubwo habayeho ayo makimbirane icyo kwishimira ari uko habayeho gutabara kw’inzego kugira ngo igitaramo gikomeze kugenda neza.
Ntabwo ari ubwa mbere ibintu bijya gusa nk’ibi bibayeho aho biheruka mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2023 mu gitaramo cy’umuhanzi Yago Pon Dat cyari cyabereye muri Camp Kigali gisiga umwuka mubi hagati ya Double Jay na DJ Phil Peter.