Inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburanishije Nicholas Rossi wari wariyise “Arthur Knight” ku byaha byo gufata ku ngufu akekwaho nyuma yo kuba Kandi yari yaratangaje ko yapfuye agamije guhunga ubutabera.
Uyu mugabo wagaragaye mu rukiko ku mazina yandi ya Nicholas Alahverdian ahakana ibyaha byose ashinjwa ndetse yemeza ko byinshi mu byo avugwaho atabyibuka bitewe n’igihe byabereye.
Urubanze rwe biteganyijwe ko rugomba kuzasomwa tariki 20 Ukwakira 2025, aho ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’igifungo cya burundu.
Uwahohotewe wa mbere, witiriwe MS, yabwiye urukiko ko yahuye na Rossi kuri murandasi mu mwaka 2008, barakundana, ndetse baza kuba aba-fiancé nyuma y’ibyumweru bibiri. Byaje kurangira amutumiye mu rugo aba arinaho amufatira ku ngufu.
Urukiko rwumvise kandi ubuhamya bwa KP, undi mugore uvuga ko yafashwe ku ngufu na Rossi mu nzu ye i Orem muri Utah County. Yavuze ko yahuye na Rossi kuri MySpace mu mwaka 2008, bakundana igihe gito, hanyuma aza kumwiba amafaranga akoresheje ikarita ye ya banki, mbere yo kumufata ku ngufu.
Nicholas Rossi
Yavutse mu mwaka 1987 yitwa Nicholas Alahverdian, izina Rossi akaryitwa na se wabo. Yari akurikiranyweho ubujura yakoreshagamo amakarita ya banki, maze mu mwaka 2020 yiyitirira urupfu ahungira mu Bwongereza mu rwego rwo guhunga ubutabera bwa Amerika kuri iki cyaha
Muri uwo mwaka yashakanye n’umugore we Miranda i Bristol. Yafashwe mu Kuboza 2021 mu bitaro i Glasgow. Nyuma y’urubanza rwo gufata ku ngufu hazakurikiraho urw’ubujura.
Mu 2023 Minisitiri w’Ubutabera wa Scotland mu Bwongereza yashyize umukono ku cyemezo cyo kumwohereza muri Amerika. Yagejejwe muri Utah muri Mutarama 2024. Mu kwezi kwakurikiyeho, yemeye bwa mbere ko Arthur Knight ari we, ariko ahakana ko yari ahunze ubutabera, avuga ko yiyise izina rishya kubera iterabwoba.