Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , Ursula von der Leyen, yatangaje icyemezo gikakaye cyo guhagarika inkunga yose bageneraga Israel binyuze mu mishinga itandukanye.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’imirwano ikomeye ikomeje kubera muri Gaza, aho abaturage bakomeje kwicwa n’inzara, abandi bagatakaza ubuzima bwabo .
Mu ijambo rye ritunguranye, Von der Leyen yavuze ko ibikorwa bya Israel birenze ubushobozi bwo kubyumva ku batuye Isi, yongeraho ko EU igiye gutekereza no ku bihano bihamye, birimo kubuza bimwe mu bicuruzwa byayo kwinjira ku isoko ry’u Burayi ndetse no gukumira bamwe mu bayobozi bayo mu biganiro mpuzamahanga.
EU yanavuze ko Israel ikwiye gukurwa mu mushinga wa “EU Horizon Funding”, gahunda iha amahirwe ubushakashatsi no guhanga udushya, ifite ingengo y’imari ingana na miliyari 95,5$ igomba kugeza mu 2027. Nubwo ibi bitarafatwaho umwanzuro burundu, bimwe mu bihugu nka u Budage, u Butaliyani na Hongrie ntibishyigikiye iki cyemezo.
Von der Leyen ariko yabwiye abanyamakuru ko Uburayi budashobora gukomeza kurebera mu gihe abana bapfa, ababyeyi barira, n’abaturage ba Gaza bagirwa imfubyi. Yavuze ko igihe kigeze ngo Uburayi bugaragaze aho ihagaze.
Ibintu byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’igitero Israel yagabye ku nyubako zari muri Qatar ku wa 9 Nzeri 2025, aho byavugwaga ko harimo abayobozi ba Hamas. Nubwo Hamas yemeje ko abayobozi bayo barokotse, iki gitero cyateje uburakari bukomeye. Amerika, binyuze kuri Perezida Donald Trump, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe batabizi, mu gihe Qatar yavuze ko Israel igomba kwitondera ingaruka z’ibikorwa nk’ibyo.
U Burusiya nabwo bwamaganye Israel, buvuga ko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro amategeko mpuzamahanga kandi bishobora gutuma intambara ikwira mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.