Lt. Col Manirakiza Patrice umuyobozi wa batayo ya 18 y’Ingabo z’u Burundi ziri kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakomerekeye mu mirwano yasakiranyije ingabo yari ayoboye n’inyeshyamba za AFC/M23.
Manirakiza yakomerekeye mu mirwano yabereye mu gace ka Luvungi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku munsi w’ejo wa tariki 6 Ukuboza 2025 ndetse M23 isiga igeze ku ntsinzi
M23 yigaruriye aka gace gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo batayo eshatu z’ingabo z’u Burundi (iya 9, iya 12 n’iya 18), abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru avuga ko Lt. Col Manirakiza nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano yahise ajyanwa i Bujumbura igitaraganya, kuri ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro byitwa Tanganyika Care Hospital aho arwariye mu ndembe.
Amakuru avuga ko uyu musirikare yakomeretse bikomeye mu mpyiko, mu nda ndetse n’amaguru, nyuma yo guterwa bombe.
Amakuru kandi avuga ko mu mirwano yabereye Luvungi, Ingabo z’u Burundi zashoboye kubona umusada wa batayo ebyiri zaturutse mu mijyi ya Kalemie na Kindu ndetse n’uw’izindi ngabo zaturutse i Bujumbura no muri Uvira ariko bikaba iby’ubusa.
Usibye muri Luvungi, amakuru avuga ko ejo ku wa Gatandatu Ingabo z’u Burundi zongeye kwirukanwa mu gace ka Kasika zaherukaga kugarukamo, bikaba ngombwa ko zihungira mu mujyi wa Mwenga.