Colonel Dunia Ntamugabumwe umwe mu barwanyi bakomeye ba Wazelendo yishyikirije umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Dunia Ntamugabumwe yari asanzwe akorera i Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi aho yishyikirije AFC/M23 kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2025 afite ibikoresho bitandukanye bya gisirikare.
Si uyu musirikare gusa wiyunze ku mutwe wa M23 kuko hari n’abandi basirikare mu bihe bitandukanye bagiye biyunga kuri uyu mutwe mbere na nyuma yo gufata imigi y’ingenzi ya Goma na Bukavu muri Kivu y’Epfo ndetse n’iya Ruguru.
Gusa magingo aya umutekano nturagaruka mu Burasirazuba bwa Congo, nk’ubu muri Teritwari ya Masisi abantu batanu baherutse gupfa abandi batanu barakomereka bikabije mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro.
Ni ibitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025 , rishyira ku wa Kane, itariki ya 6 Ugushyingo 2025, mu mudugudu wa Katsiru, Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru atangazwa na Kivu Morning Post agaragaza ko iki gitero cyagabwe n’itsinda ry’amabandi yitwaje intwaro bakekwaho kuba bafitanye isano n’inyeshyamba za Wazalendo, bibasiye abaturage bakoresheje imbunda.
Kugera magingo aya hakomeje ibiganiro byo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo by’igihe kirekire aho Leta ya Congo yemeye kuganira n’umutwe wa M23 ibiganiro bebera i doha muri Qatar.
Guverinoma ya Congo kandi yemeye kwicarana n’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kuvanaho umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, ibiganiro bihagarariwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.