Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro yatangaje ko agiye kwinjiza mu gisirikare abaturage bagera kuri miliyoni 4.5 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongereye uruhembo ku muntu uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.
Maduro yagize Ati: “Iki cyumweru ndatangiza gahunda idasanzwe yo kugenzura igihugu cyose dufite abaturage binjiye mu gisirikare barenga miliyoni 4.5. abaturage binjiye mu ngabo (militia) ziriteguye, zashyizwe ku rugamba kandi zahawe intwaro.”
Yakomeje agira Ati: “Turarinda inyanja zacu, ikirere cyacu n’ubutaka bwacu. Twarabitangiye, turabicungira umutekano kandi turabirinda. Nta ngoma y’ikirenga izakandagira ku butaka butagatifu bwa Venezuela cyangwa se ku butaka butagatifu bwa Amerika y’Epfo.”
Guverinoma ya Amerika yemereye CNN ko yamaze kongera umubare w’abasirikare bagera ku 4,000 ndetse n’uw’amato y’intambara, mu rwego rwo guhashya abacuruzi b’ibiyobyabwenge
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Washington DC ku wa Kabiri, Umuvugizi wa White House Karoline Leavitt yabajijwe ku ngabo zishobora koherezwa muri Venezuela nyuma ya raporo igaragaza uburyo na Perezida ubwe wa Venezuela aba mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Karoline Leavitt wa White House yagize Ati: “Perezida Donald Trump yabivuze kenshi kandi mu buryo bugaragara. Yiteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka bw’ububasha bwa Amerika kugira ngo abuze ibiyobyabwenge kwinjira mu gihugu cyacu kandi abajyane imbere y’ubutabera.”
Gahunda yo kwinjiza abaturage mu gisirikare muri Venezuela yatangiye mu mwaka 2005 na nyakwigendera Perezida Hugo Chávez ishyirwa mu bikorwa mu mwaka 2010, zigize igice cy’Ingabo za Bolivarian (FANB). Zihuriza hamwe abaturage kugira ngo bitabire kurinda igihugu mu buryo busesuye.