Usanase Zawadi yerekeje muri Simba Queens yo muri Tanzania: Agiye mu mikino yicyiciro cyo hejuru
Mugihe Umupira wamaguru wabagore ukomeje gutera imbere mu Rwanda no mu karere rutahizamu Usanase Zawadi yakoze amateka mashya yisanga mu ikipe ikomeye ya Simba Queens SC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri AS Kigali Women Football Club
Ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2025 nibwo Usanase yashyize umukono ku masezerano yumwaka umwe azamujya gukinira Simba Queens, imwe mu makipe atinyitse muri Afurika yiburasirazuba Ni amasezerano aje nkintsinzi ku rugendo rwuyu mukobwa wimyaka 24 umaze imyaka ashyira ingufu ze mu kibuga atitaye ku mbogamizi zumupira wabagore

Usanase Zawadi azajya ahembwa amadorali 1000 buri kwezi amafaranga atari make mu mupira wabagore mu Rwanda no mu karere Ibi biramushyira ku rutonde rwabakinnyi babanyarwanda kazi bahembwa amafaranga menshi
Usanase azajya yambara nimero 19 mu mwambaro wa Simba Queens aho azahaguruka mu Rwanda ku ya 15 Kanama 2025, yerekeza i Dar es Salaam kwifatanya nabandi bakinnyi mu gutangira imyiteguro yumwaka wimikino wa 2025/2026
Simba Queens ntigarukiye kuri Usanase gusa. Amakuru agera ku binyamakuru byo mu Rwanda aravuga ko iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na Umutesi Uwase Magnifique, myugariro wimena wa Indahangarwa WFC. Biragaragara ko u Rwanda rurimo kuba isoko ryimpano ku makipe akomeye yo hanze
Simba Queens ni ikipe itegura neza kandi ifite amateka akomeye Imaze kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Tanzania inshuro enye ndetse ni yo kipe iheruka gutwara CECAFA Women’s Championship amarushanwa akomeye yamakipe yabagore mu karere. Kwerekeza muri iyi kipe ni amahirwe akomeye kuri Usanase Zawadi,
🗣️ Usanase Zawadi mu magambo ye:
Ndashimira AS Kigali yambaye hafi mu rugendo rwanjye ariko ubu igihe kigeze cyo gutera intambwe nshya Simba Queens ni ikipe inyuze umutima kandi niteguye kuyihesha ishema

🔍 Icyo bivuze ku mupira wabagore mu Rwanda
Intambwe nkiyi si iyumukinnyi umwe gusa ahubwo nintsinzi ku gihugu Igaragaza ko u Rwanda rutangiye gutanga impano ku rwego mpuzamahanga kandi ko umupira wabagore utagifite aho uhezwa
✍️ Hakizimana Emmanuel
Umutsinzi.com
Nickname Emma2k