Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Polisi y’u Bwongereza ishinzwe kurwanya iterabwoba yataye muri yombi George Galloway wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza hamwe n’umugore we w’imyaka 40, ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Gatwick bavuye mu Burusiya.
Galloway, w’imyaka 71, ni umwe mu banyapolitiki bakomeye bagize uruhare runini mu mateka y’u Bwongereza.
Yamaze imyaka irenga 30 mu Nteko, ndetse mu 2019 atangiza ishyaka rye yise Workers Party. Uyu mugabo azwiho kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo budasanzwe, ndetse agakunze kunenga cyane imiyoborere ya Leta ye, cyane cyane mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Bwongereza yemeje ko aba bombi bahagaritswe bakigera ku kibuga cy’indege, hakoreshejwe ingingo ya 3 y’Itegeko ryo kurwanya iterabwoba n’umutekano ku mipaka ryo mu 2019.
Iyi ngingo iha ububasha inzego z’umutekano bwo guhagarika, kubaza no kugenzura abantu binjira mu gihugu, mu rwego rwo kumenya niba nta ruhare bagize mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Nubwo Polisi itigeze itangaza amazina y’abafashwe ubwo yatangazaga iyi nkuru, nyuma byemejwe n’ishyaka Workers Party ko ari Galloway n’umugore we bafashwe.
Iri shyaka ryatangaje ko ibyo bibazo ari ibishingiye kuri politiki, kandi ko bidakwiye gufatwa nk’ibisanzwe mu gihugu cyiyita icyubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Nyuma y’amasaha bake bari mu maboko ya Polisi, Galloway n’umugore we barekuwe bakomeza urugendo rwabo. Nta cyaha na kimwe bari bakurikiranyweho cyari cyatangazwa mu buryo bweruye.